Iriburiro
Murakaza neza kuri RUMBUKA Seeds ltd.
RUMBUKA Tombola ni promosiyo yateguwe n'ikigo RUMBUKA Seeds Limited (250 782 791 003) gifite icyicaro gikuru kiri Umuyenzi plaza, KN 5 Rd, Kigali, Rwanda.
Mugihe winjiye cyangwa ukoresheje RUMBUKA Tombola USSD wemera kugengwa n'amabwiriza akurikira.
Nyamuneka soma aya amabwiriza witonze mbere yo gutangira gukoresha iyi poromosiyo.
Niba utemera aya amabwiriza, hagarika gukoresha porogaramu ya USSD.
- Abantu bose bafite imyaka 18 cyangwa irenga kandi batuye mu Rwanda bemerewe gukoresha iyi poromosiyo.
- Poromosiyo izakomeza kugeza igihmbwe kihinga 2024A, kandi RUMBUKA nta nshingano ifite yo gutanga ibihembo bisabwa nyuma yiyo tariki.
- Kode zitsinda nta ruhande na rumwe ruzizi kuko zatoranyijwe kuburyo bw'amahirwe, buri mpera z'ukwezi hazajya hatoranwa kode imwe itsinda muri kode 2000 byibura.
- Kwitabira poromosiyo wandika kode muri telefone ibaruye ku muntu ukin tombola. Kuko ibihembo bitanzwe hagendeye kubanditseho telefone
- Uwatsinze abimenyeshwa kuri telefone mu minsi itanu y'akazi muri buri mpera z'ukwezi
- Uwateguye poromosiyo afite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa guhindura amategeko n'amabwiriza igihe icyo aricyo cyose ntawe abanje kubimenyehwa.
- Uwateguye poromosiyo ntabwo yishingira ibibazo bya tekiniki bishobora kuvuka.
- Uwateguye poromosiyo ntabwo yishingira ibihombo bishobora kubaho mugihe cyo kohereza igihembo.
- Abitabiriye iyi poromosiyo baba bemeye ko abateyiteguye bakoresha amakuru yabo kugirango babasangize amakuru mashya no kwamamaza.
- Uwayiteguye azakoresha gusa amakuru kubikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa byabategura nibibishamikiyeho.
- Abitabira poromosiyo bafite uburenganzira bwo guhitamo kwakira amakuru yamamaza igihe icyo ari cyo cyose cyangwa kohereza STOP usubiza ubutumwa bugufi bwo kwamamaza kubuhagarika.
- Uwayiteguye azubahiriza amategeko n'amabwiriza yose yo kurinda amakuru.
Politiki yashyizweho ngo igenge RUMBUKA Tombola USSD